wex24news

U Rwanda rwibaza abakwitwa ibyihebe hagati ya M23 na FARDC yivanze na FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko biteye agahinda kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC yirengagiza ibyo guhangana n’imitwe y’iterabwoba nka ADF imaze kwica abaturage bayo benshi, ahubwo igashyira imbaraga mu kurwanya M23 irajwe ishinga no kurengera abaturage b’iki gihugu bahora bicwa umunsi ku wundi.

Image

Icyo kibazo ni kimwe mu ruhererekane rw’ibibazo u Rwanda rwabajije amahanga ngo abitekerezeho, mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025.

Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, wagarutse ku bibazo by’umutekano muke n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwibasira Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri nduhungirehe yavuze ko mu Karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje kugaragara ibibazo by’iterabwoba by’umwihariko ibiterwa n’Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze yavuze ko ADF yagaragajwe nk’umwe mu mitwe yitwaje yagize uruhare rukomeye cyane ku guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC cyane ko wahitanye ubuzima bw’abasivili basaga 650 guhera muri Kamena 2024, aho abarenga 200 ari abo muri Ntara ya Beni gusa.

Yavuze ko nubwo icyo ari ikibazo cy’iterabwoba kigaragara cyane, Guverinoma ya RDC yahisemo kucyirengagiza ahubwo ihindukirira umutwe wa M23 urimo kurwanirira umuryango w’Abanyekongo bagenranywa, iwita umutwe w’iterabwoba.

Yavuze ko mu myaka irenga 25 ishize, uwo muryango w’Abanyekongo by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi wagiye wicwa urusorongo, guhozwa ku nkeke no kubwirwa amagambo y’urwango n’amacakubiri.

Ibyo byatumye ibihumbi amagana yabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda, kuri ubu rucumbikiye impunzi zirenga 100.000 z’abo Benyekongo barugezemo mu bihe binyuranye bahunze akarengane gakorwa n’imitwe yitwaje intwaro hamwe na Leta ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ibyo bitugeza ku kibazo cy’ingenzi kigira kiti: ni nde ufite ububasha bwo gutanga igisobanuro cy’iterabwoba, kandi ni iyihe mitwe ikwiye kwitwa iy’iterabwona mu Burasirazuba bwa RDC?”

Yakomeje agira ati: “Ese kimwe mu bihugu bigize Loni gishobora kwiha ububasha bwo gukoresha nabi ijambo iterabwoba mu nyungu zacyo za politiki na dipolomasi? Harimo no kubitangaza imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi?”

Aho ni na ho yakomeje yibaza uwakwitwa umutwe w’iterabwoba hagati y’Ingabo za Leta zahisemo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu kwimakaza urwango n’amacakubiri, ndetse n’umutwe wa M23 urwanirira abaturage bamaze imyaka myinshi barengana.

Yunzemo ati: “Ese ibikorwa by’iterabwoba ni ibimeze bite mu Burasirazuba bwa RDC? Ese kurinda umuryango w’Abanyekongo bishobora kwitwa iterabwoba? Cyangwa kwibasira, kurenganya no kwica abasivili b’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC, harimo no gutwika inzu zabo zisaga 300 muri Teritwari ya Masisi mu Kwakira 2023 bikozwe na FRDC ifatanyije na FDLR na Nyatura, ni byo bikwiye kwitwa iterabwoba?”

U Rwanda rwashimangiye ko ibibazo by’iterabwoba bidashobora gukemurwa mu gihe abayobozi batabasha no kumenya gutandukanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubutabazi ngo babone guhana ababikora.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga guharanira ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya iterabwoba zaba zishingiye ku kutabogama, ubutabera ndetse n’ukwiyemeza guhamye mu guharanira amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Guharabika imwe mu mitwe, cyangwa kwirengagiza akarengane kagambiriwe, bitiza umurindi uruhererekane rw’ubwicanyi kandi bigatesha agaciro icyizere cy’ibikorwa duhuriyeho.”

Muri iyi nama yibanze ku bikorwa by’iterabwoba ku mugabane w’Afurika, Minisitiri Nduhungirehe yavuze mu byo u Rwanda rubona nk’ibisubizo birambue mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba harimo kongera ubushobozi mu bumenyi n’ibikoresho, kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu no gukumira kuruta guhangana n’ingaruka z’ibyabaye kubera uburangare.

U Rwanda rwagaragaje ukwiyemeza karwo mu kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, mu gushakira umuti urambye ibibazo by’iterabwoba ku mugabane no hanze yawo.

Nanone kandi rusanga ibyo bibazo byakemuka Afurika igatekana, haramutse hibanzwe ku kubikemura haherewe ku muzi wabyo, kandi na gahunda z’umwimerere w’Afurika mu kwishakamo ibisubizo zikarushaho gushyigikirwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *