Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa 23 Mutarama 2025 yategetse ko abo mu bwoko bw’Abanyarwanda bo muri iki gihugu bahabwa ibyangombwa nk’abandi.

Abanyarwanda ni ubwoko bw’Abanya-Uganda bwemewe n’Itegeko Nshinga. Bamwe muri bo bamaze igihe kinini bagaragaza ko Leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo, kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye muri Uganda, bakanakurirayo.
Gashumba usanzwe ari umushoramari ukomeye, yakomeje ati “Umunyarwanda wavukiye muri Uganda, udafitanye isano n’imwe n’u Rwanda, ubu byabaye ikibazo ko ashobora kubona indangamuntu cyangwa pasiporo kubera ko abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka ni bo bagena Umunya-Uganda.”
Kugira indangamuntu ya Uganda ntabwo byari bihagije kugira ngo Umunyarwanda ahabwe pasiporo cyangwa ibindi byangombwa by’inzira. Hari abo indangamuntu zabo zateshejwe agaciro bitewe n’abakozi b’uru rwego.

Mu iteka yasinye kuri uyu wa 23 Mutarama, Perezida Museveni yibukije inzego za Leta ko Itegeko Nshinga ryo mu 1995 riha ubwenegihugu abavukiye muri Uganda, abakomoka ku Banya-Uganda ndetse n’abanyamahanga babyifuza.
Perezida Museveni yashingiye muri iyi ngingo, yemeza ko buri mwenegihugu wese wa Uganda afite uburenganzira bwo guhabwa pasiporo n’ibindi byangombwa by’inzira kugira ngo asohoke muri iki gihugu cyangwa se agisubiremo.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko ubwenegihugu ari uburenganzira, kandi ko budatangwa n’abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka. Yagaragaje ko icyakoze, bashobora kudatanga pasiporo n’ibindi byangombwa by’inzira mu gihe babonye ibimenyetso simusiga byerekana ko ubisaba atari umwenegihugu.
Perezida Museveni akemuye iki kibazo nyuma y’aho mu Ukwakira 2024 ahuye n’Abanyarwanda bo muri Uganda, bakamusobanurira imiterere y’ikibazo cyabo.