Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yasabye abaturage b’icyo gihugu guhunga bakava i Goma, nyuma y’uko M23 itangaje ko yiteguye kubohora uwo Mujyi.

Mu butumwa bwagiye hanze, iyi Minisiteri yasabye abaturage gukoresha uburyo bushoboka bakava muri ako gace, abatarawinjiramo nabo bagahagarika ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo ku wa 23 Mutarama, yatangaje ko abatuye muri uyu mujyi bababaye cyane, abateguza kubohorwa.
Yagize ati “Abaturage ba Goma barababaye cyane, nk’abandi Banye-Congo. AFC/M23 iri mu nzira ijya kubabohora kandi bagomba kwitegura guha ikaze uko kubohorwa. Ntabwo bakwiye kugira icyo batinya: AfC/M23 igiye kubazanira amahoro.”

Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice byegereje Sake, kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi. Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami yagiye kuzitera ingabo mu bitugu ariko byabaye iby’ubusa.
Uyu muyobozi wafatwaga nk’umuhuza wa Leta ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yishwe arashwe na M23, mu gace ka Kasengezi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Kanyuka.