Kuri uyu wa kabiri imirwano yabyukiye muri uyu mujyi nubwo itari yakara cyane nk’uko ejo byari bimeza, dore ko abantu 17 bamaze gupfa abandi 300 bagakomereka nk’uko AFP ibitangaza.
Kugera magingo aya ntabwo byoroshye kumenya neza ibice buri ruhande rugenzura muri Goma, n’ubwo M23 yinjiye muri uyu mujyi ivuga ko yarangije kuwufata.
Hagati aho, mu ijoro ryakeye Perezida Kagame na mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa baganiriye kuri telephone ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ibiro bya Ramaphosa bivuga ko we na Perezida Kagame “bumvikanye ko hakenewe byihutirwa agahenge no kongera gutangira kw’ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zose zishyamiranye”.
Afurika y’Epfo yapfushije abasirikare bagera ku 9 mu mirwano yabaye ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize hafi ya Goma, ibyateye uburakari mu gihugu cyabo n’igitutu cy’abatavuga rumwe na leta.