wex24news

Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yoherejwe kuvurwa ibiyobyabwe

Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ na bagenzi boherejwe muri Huye Isange Rehabilitation center iri mu Murenge wa Ngoma aho bari kuvurwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Image

Ni amakuru yemezwa na bamwe mu bakora muri ririya vuriro ariko bakaba baririnze ko amazina yabo yajya hanze.

Icyakora hari abo bari bafunganywe barimo Uwineza Nelly Sany wakomeje gufungwa akaba azakurikiranwaho icyaha cyo gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Ku rundi ruhande ariko Uwase Belsye yaratashye nyuma yo gusanga nta mpamvu yo kumukurikirana.

Huye Isange Rehabilitation center ivura ababaye imbata y’ibiyobyabwenge aho umuryango wawe cyangwa se wowe ubwawe wishyura ikiguzi k’ibikujyendaho.

Ushobora kwijyana mu gihe wumva utagishoboye kwigenzura cyangwa se ababyeyi bakakujyanayo.

Image

Mu kwita ku mbata y’ibiyobyabwenge ntabwo bahita babigucaho ahubwo batangira bagabanya ikigero cy’ibyo kunywa kugeza ubicitseho.

Nta telefoni uba wemerewe gukoresha iyo uri kwitabwaho ariko kandi abawe baba bemerewe kugusura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *