Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CSAC, rwabujije abanyamakuru bose bakorera muri iki gihugu gutangaza amakuru y’intsinzi y’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iri bwiriza ryatanzwe na Perezida wa CSAC, Christian Bosembe, nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025.
Yagize ati “Ndasaba Abanye-Congo bose kutizera cyangwa kudatangaza amashusho n’amakuru bitasuzumwe. Itangazamakuru n’abanyamakuru bagomba kugaragaza umurongo wabo muri ibi bihe bigoye, bagashyigikira intwari zacu za FARDC batizigama.”
Bosembe yatangaje ko abanyamakuru bari gukwirakwiza amashusho n’amakuru bigaragaza ko M23 iri gutsinda intambara mu burasirazuba bwa RDC, nyamara ngo “iri gutsindwa”.
Nubwo bimeze bityo ari ko, M23 yahamije ko yamaze gufata umujyi wa Goma, ndetse abasirikare benshi ba FARDC bamaze kumanika amaboko, bamwe bashyikiriza intwaro MONUSCO, abandi bahungira mu Rwanda.
Perezida wa CSAC aherutse kwandikira abayobozi b’ibinyamakuru bitatu byo mu Bufaransa: RFI, France 24 na TV5, abamenyesha ko biri kwerekana gusa intsinzi ya M23, nyamara n’ingabo z’igihugu cyabo zari zikomeje kwisubiza ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bosembe yanditse aya mabaruwa hashize iminsi mike ahagaritse by’agateganyo ikinyamakuru Al Jazeera muri RDC, akiziza ko cyatambukije ikiganiro umushakashatsi Dr Bojana Coulibaly yagiranye na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.