M23 yatabaye abashoferi b’amakamyo 47 bo mu bihugu bya Kenya, Tanzania n’u Burundi bari barabuze uko bava mu Mujyi wa Goma nyuma yo gufatwa batwaye ibiribwa by’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP).
Mu buhamya bwabo, aba bashoferi bagaragaje ko igihe bambutsaga ibyo biribwa intambara yabasanze i Goma ndetse bahura n’ingorane zikomeye kuko ibyo bari bajyanye abajura babisahuye, imodoka zabo zikangizwa.
Nyuma yo kugera ku Mupaka Muto, Petite Barrière, uhuza Rubavu na Goma, bashimye Umutwe wa M23 wakuye ubuzima bwabo mu kaga nyuma yo kugarura ituze n’umutekano i Goma, bakaba batashye amahoro.