Umujyi wa Goma abaturage baratangaza ko kuva mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hatakiri kumvikana amasasu menshi nko ku wa mbere, ni nyuma y’imirwano yabaye ku wa mbere cyane cyane mu burasirazuba bw’uyu mujyi.
Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma avuga ko “ikibuga cy’indege cya Goma cyose” bagifashe.
Ni mu gihe Leta ya Republika iharanira demokarasi ya Congo ku ruhande rwayo bavuga ko FARDC na Wazalendo hari ibice bya Goma bisubije.
Biracyagoye kumenya neza ibice bigenzurwa n’ingabo za leta zigihanganye n’umutwe wa M23 winjiye mu mujyi wa Goma ugatangaza ko wawufashe.
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma Kiri mu maboko ya M23.
Ni Nako kandi ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ryasubiyemo ubutumwa bwa Willy Ngoma, hifashishijwe ifoto ye ahagaze ku kibuga cy’indege.