wex24news

Abantu 13 bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho ubujura bw’ibikoresho birimo moteri zitanga amashanyarazi, televiziyo, abatobora inzu n’ababafasha gushaka amasoko y’ibyibwe.

Bafatiwe mu bikorwa byo guhiga bukware abakekwaho ubujura mu turere twa Ruhango na Nyanza wabaye ku wa 29 Mutarama 2025.

Abantu 10 muri bo bafatiwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana na Kinihira, mu tugari twa Nyakogo na Buhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko umwe muri bo yafatanywe moteri ebyiri zitanga amashanyarazi (generators) yibye, undi afatanwa televiziyo ebyiri zigezweho (flat screen).

Ati “Iki gikorwa kandi cyakozwe no mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero, mu Mudugudu wa Rukari aho twafashe abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu bagamije kwiba, gutega abantu bakabambura, hakabamo n’ukekwaho gukora akazi ko gushaka isoko ry’ibijurano biba byibwe.”

Yongeyeho ati “Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi ya Kabagali muri Ruhango na Busasamana muri Nyanza, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

SP Habiyaremye yahamije ko utekereza gukora ibyaha nk’ibi wese cyangwa n’ibindi bidashobora kumuhira kuko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso.

Uyu muvugizi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza gukumira ibyaha bitaraba binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Kugeza ubu, bimwe mu bikoresho byafashwe byamaze gusubizwa bya nyirabyo, mu gihe igikorwa cyo gushaka abandi bibwe nacyo gikomeje, kugira ngo nabo bazabisubizwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *