wex24news

Abatuye mu mujyi wa Kinshasa bateye Ambasade z’ibihugu bitandukanye

Abatuye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye Ambasade z’ibihugu bitandukanye, babishinja gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.

Bamwe mu bari mu myiyerekano bahanganye n'abaporisi ku nyubakwa y'ubuserukizi bw'Ubufaransa i Kinshasa  ku wa 28 Nzero 2025

Ibi bikorwa by’urugomo byabaye nyuma y’aho abarwanyi ba M23 kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, bafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasade zatewe zirimo iy’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Abaturage bagerageje kutwika inyubako zikoreramo, bakoresheje amapine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko Ambasade yabo i Kinshasa yafashwe n’umuriro, gusa ngo wazimijwe.

Barrot yagize ati “Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa muri iki gitondo yatewe n’abigaragambya, bayitwitse ariko umuriro wazimijwe. Ibi bitero ntibikwiye. Hari gukorwa byose kugira ngo turinde umutekano w’abakozi n’abenegihugu bacu.”

Abashinzwe umutekano bagerageje gukumira abigaragambya kugira ngo batagira ibyo bangiza, ariko bageze kuri Ambasade ya Kenya, barabareka nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko Abanye-Congo bafite uburenganzira bwose bwo kugaragaza umujinya wabo gusa ngo ntashyigikiye ko bibasira za Ambasade.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *