Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Rubio ni we wasimbuye Antony Blinken wari ufite ziriya nshingano mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden.
Perezida Kagame yemeje ko bagiranye ibiganiro, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Ati: “Nagiranye ikiganiro cyubaka n’Umunyamabanga wa Leta Rubio, ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu.
Yunzemo ati: “Niteguye gukorana n’ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n’umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye.”
Umukuru w’Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma y’igihe kitageze ku minsi ibiri inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma wo mu burasirazuba bwa Congo.
Amerika iri mu bihugu byakunze gushinja u Rwanda guha uriya mutwe ubufasha burimo ubw’ibikoresho ndetse n’ubw’ingabo, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden yakunze kurusaba kenshi “kuvana ingabo na za missile zirasa indege ku butaka bwa RDC.”
Hagati aho ifatwa rya Goma ryatumye i Kinshasa haba imyigaragambyo ikomeye yasize Ambasade z’ibihugu birimo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabweho ibitero.
Amerika n’ubwo yakunze gushyira igitutu ku Rwanda, yanakunze kugishyira kuri Congo Kinshasa iyisaba guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR u Rwanda rugaragaza nk’izingiro ry’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo; ikindi ubutegetsi bw’iki gihugu bukajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.