Umusizi Kibasumba Confiance akaba n’umwe mu mpunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zicumbikiwe mu Rwanda, avuga ko Ishavu n’umunezero byamuteye guhimba igisigo kigamije gutera imbaraga abarwanyi bo mu mutwe wa M23, umaze igihe urwana baharanira uburenganzira bwabo.
Ni igisigo avuga ko yari amaze umwaka yaranditse, yise “Ubasuhuze” yashyize ahagaragara tariki 27 Mutarama 2025, ariko akaba yari yaracitse intege zo kugishyira ahagaragara.
Kibasumba yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iki gisigo yagikuye ku musore biganaga akaza guhagarika ishuri akajya ku rugamba, nyuma akaza kumusaba kuzabandikira igisigo cyo kubatera imbaraga.
Yagize ati: “Igitekerezo cyaturutse ku mwana w’umuhungu twiganye aza guhagarika amasomo ajya gufasha abandi ku rugamba, hashize igihe kinini agezeyo mbona aranyandikiye ambaza amakuru arambwira ati ko nabonye wabaye umusizi wazadukoreye igisigo kituvugaho, twakwishima cyane udukoreye igisigo waba udusuhuza, waba utubwira ibidutera imbaraga tukarushaho gukora ibintu mu buryo.”
Akomeza agira ati: “Akimbwira ibyo nahise ntekereza ku buzima bw’impunzi nanjye ndimo, imibereho yabo, urukumbuzi n’urukundo baba bafitiye abantu babo n’icyizere bafite cy’uko bazataha nta kurambirwa, hamwe n’amashimwe bafite ku mutima, bafitiye u Rwanda rubacumbikiye, ariko ngeze hagati ndimo kwandika wa mwana w’umuhungu yahise agwa ku rugamba mpita ncika intege, buriya iki gisigo kigiye kumara umwaka cyanditse.”
Uyu musizi avuga ko uko yakomeje kwitegereza uko imirwano igenda n’ishyaka babikorana, yahise yibwira ko nadakora ibyo uwo musore yamubwiye kandi yarabimwemereye azaba abaye ikigwari, nuko arakomeza arandika aragikora, ariko uko yabonye bakomeje kurwana abona batangiye no kubona intsinzi, n’amarangamutima y’impunzi zagaragazaga ko zishimiye iyo ntambwe, bimutera imbaraga zo kugishyira ahagaragara.
Agaruka ku bijyanye n’ifatwa ry’umujyi wa Goma, Kibasumba avuga ko byamubereye nk’umunezero uvanze n’ishavu, bikarushaho kumutera imbaraga zo gushyira ahagaragara igisigo cye.
Ati: “Mu minsi ishize ndimo gutegura gushyira hanze icyo gisigo n’ubundi hahise hitaba Imana musaza wanjye waruri ku rugamba, urumva ko rwasaga n’ururimo kugera ku musozo kuko nawe yari ari mubari i Goma. Ni ibintu bibabaje kubera ko n’ishavu ryari rivanze n’umunezero kuko utekereza kubabazwa n’uko wabuze umuvandimwe, ariko kandi wakwibuka ko icyo yaharaniye igihe kinini cyagezweho ukumva ugaruye morare, aho ni ho nagiriye imbaraga noneho ngishyira ahagaragara.”
Kibasumba asanga abavandimwe babo bagwa ku rugamba batagendera ubusa, kuko baba barwana ku gihugu cyabo, kandi ko ikibanezeza nka bashiki babo ari uko batavukanye n’ibigwari, ahubwo bavukanye n’intwari.
Uretse ‘Ubasuhuze’ yashyize ahagaragara, Kibasumba azwi ku bisigo bitandukanye birimo impanuro yafatanyije na Rumaga, Indahiro yafatanyije na Yvany Mpano, Amahitamo yafatanyije n’abarimo umuraperi Racine na Mr Kagame n’ibindi.