wex24news

Ferrari yavuze ko nta ruhare yagize mu mpanuka ya Lewis Hamilton

Ikipe y’umukino wo gusiganwa mu modoka nto wa Formula 1, Ferrari, yahakanye kugira uruhare mu mpanuka yakozwe n’umukinnyi mushya wayo, Lewis Hamilton, ubwo yarimo gusuzuma imodoka azajya yifashisha.

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo Lewis Hamilton yari mu Mujyi wa Barcelona wo muri Espagne, aho yarimo yitegurira umwaka we w’imikino wa 2025 muri Formula 1, ari kumwe na mugenzi we Charles Leclerc.

Ku bw’amahirwe ntabwo uyu mukinnyi yigeze agira ikibazo ahubwo yayisohotsemo ari muzima, gusa imodoka yo yarangiritse bikomeye cyane nk’uko Ferrari yabyitangarije, iti “Nta kibazo umukinnyi yagize nubwo byatesheje umutwe ikipe kuko imodoka yangiritse cyane.”

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Motorsport, Ferrari yavuze ko itigeze igira uruhare muri iyi mpanuka, bati “ntabwo twigeze tugira uruhare na ruto.”

Gutangira nabi imyitozo, birashyira igitutu kuri uyu mukinnyi utegerejweho byinshi muri Ferrari, akaba yabasha kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya munani, ibyatuma yandika amateka adafitwe na buri wese.

Si ubwa mbere Hamilton agize ikibazo ku modoka atwayeho bwa mbere, kuko ubwo yageraga muri McLaren mu 2007, yakoze impanuka ku nshuro ya mbere, bikongera kumubaho mu 2013 ajya muri Mercedes, nanone ari i Barcelona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *