wex24news

Shakib yagaragaje ko atarwana na Diamond Platnumz

Shakib Cham Lutaaya usanzwe ari umugabo wa Zari Hassan wanabyaranye na Diamond Platnumz, yatangaje ko atajya mu mitsi na Diamond kubera ko n’imibiri yabo itangana.

Shakib usanzwe ari n’umukinnyi w’iteramakofe ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ‘NRG Breakfast Club’ cya Radio NRG ishami rya Uganda.

Ati “Nateguye umukino wanjye na Harmonize, Diamond we ntabwo tungana ni muto ku mubiri ubwo rero nitwanakina.”

Si Diamond gusa kandi yagaragaje ko batajya mu mitsi kuko yanavuze ko abahanzi bo muri Uganda nka Pallaso yabatumijeho bagatinya.

No photo description available.

Shakib kandi yongeye kugaruka ku mpamvu yamuteye gukoresha ururimi rw’Ikigande muri filime ‘Young, Famous & African’, yahuriyemo n’umugore we Zari na Diamond.

Ati “Nakuze ndeba filime ariko na none iteka nkahora nshaka kureba filime ziva muri Uganda. Niyo mpamvu, igihe nabonaga amahirwe yo kujya muri Young, Famous & African ica kuri Netflix, nashakaga kumvikanisha ururimi rw’u Luganda no guhagararira Uganda.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *