wex24news

Abasore n’inkumi 531 binjiye mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za RDF

Igirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko abasirikare 531 basoje amahugurwa n’imyitozo bibinjiza mu Mutwe Udasanzwe (Special Operations Force).

Image

Ni imyitozo n’amahugurwa bari bamaze amezi 11 bahabwa mu Ishuri rya gisirikare ry’i Nasho riherereye mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, washimye umurava n’ubwitange bagaragaje muri icyo gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa.

Gen Muganga yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu migendekere myiza y’akazi kabo ka buri munsi n’ubutumwa butandukanye bazoherezwamo.

Yasabye abasoje amahugurwa kurangwa n’ikinyabupfura kuko kigomba gushingirwaho mu byo bakora byose, cyane ko ari imwe mu ndangagaciro ziranga RDF.

Ati “Mugomba kugumana uwo murava n’ubumenyi mwagaragaje, aho muzatumwa hose hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu. Muhore mwiteguye kwitabira ubutumwa bwose mushobora koherezwamo nk’abo mu Mutwe w’Ingabo Udasanzwe.”

Gen Muganga kandi yashimiye abarimu bagize uruhare rukomeye kugira ngo abo basirikare bahabwe ubumenyi bwose bwifuzwa, butuma bahora biteguye gutabara aho rukomeye, kandi bakuzuza inshingano nta nkomyi bijyanye.

Izi ngabo z’u Rwanda zo mu Mutwe Udasanzwe zahawe amasomo yose asabwa kugira ngo umuntu arwanire mu bice by’imisozi ihanamye, zigishwa uko zakurira bene aho hantu mu gihe gito cyane, uko zakwirwanaho mu bihe by’ibibazo n’ibindi bizifasha kubungabunga ubusugire bw’igihugu.

Muri ibyo birori kandi hahembwe abasirikare batatu bitwaye neza kurusha abandi, barimo Capt Sam Muzayirwa wahize abandi bose, Lt. Moïse Butati Gakwandi wahembwe nk’uwa kabiri wahize abandi mu gihe Néhémie Gakunde Kwibuka yegukanye umwanya wa gatatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *