Umutwe witwaje intwaro wa Hamas ugenzura agace ya Gaza warekuye imbohe umunani zirimo Abanya-Thailand batanu mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’agahenge impande zombi zagiranye.
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, Igisirikare cya Israel cyemeje ko bamwe mu barekuwe harimo umusirikare wayo w’imyaka 20 witwa Agam Berger, ndetse na Arberl Yehud w’imyaka 29 na Gadi Moshe Mozes w’imyaka 80.
Mu barekuwe kandi harimo Abanya-Thailand batanu nk’uko MInisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Thailand yabitangaje, avuga ko abaturage bayo barekuwe harimo Thaenna Pongsak, Sathian Suwannakhan, Sriaoun Watchara, Saetheo Bannawat na Rumnao Surasak bazagaruka mu gihugu cyabo mu minsi 10.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yabyise ati “n’ibintu bitangaje kandi bishimishije.” Gusa uyu muyobozi yasabye ko mu gihe hari kuba ihererekanya ry’imbohe, umutekano ukwiriye gukazwa kuko kenshi usanga hari abantu benshi bari aho icyo gikorwa kiri kubera, ibishobora no kugira ingaruka kuri izo mbohe ziba zirimo kurekurwa.
Ku rundi ruhande, Israel yarekuye Abanya-Palestine 110 bari bafungiye muri icyo gihugu.