Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’u Bwongereza, David Lammy, mu kiganiro aherutse kugirana na Perezida Kagame kuri telefone, atatanze umuburo utaziguye wo guhagarika inkunga u Bwongereza bugenera u Rwanda, nk’uko byatangajwe mu bitangazamakuru.
Yolande Makolo avuga ko iyo ibyo bikangisho byo guhagarika inkunga ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere, biza kuba ari byo byakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo, byari kuba byarakozwe mu myaka 12 ishize.
Yibukije ko ibihugu by’amahanga bifite uruhare runini muri iki kibazo, bikaba bigomba gukora igikwiye no gushyigikira inzira nyayo ya politiki kugira ngo ayo makimbirane arangire.