wex24news

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ari i Kigali 

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Mutarama 2025, umuyobozi wa diplomasi y’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yageze i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kugira ngo aganire na Perezida Paul Kagame ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yo guca muri i Kinshasa akaganira na Tshisekedi.

Omar Marques/Getty Images

Nkuko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabigenje kuri telefoni na mugenzi we w’u Rwanda mu minsi yashize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa nawe ngo yitezweho gusaba “kuvana ingabo z’u Rwanda” mu burasirazuba bwa DRC, aho Kinshasa na Loni byakunze kuzishinja gufasha M23, nk’uko serivisi za Bwana Barrot zibitangaza.

Kuri uyu wa Kane mbere ya saa sita, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri i Kinshasa, abigaragambyaga bateye ambasade nyinshi zirimo iy’u Bufaransa, u Bubiligi na Amerika, ibihugu byanenzwe muri DRC bishinjwa kutagira icyo bikora ku gitero cyagabwe kuri Goma.

Mu gihe ari mu Rwanda, biteganyijwe ko Minisitiri Barrot agomba gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, rwubatswe mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside yahitanye abantu basaga miliyoni kuva muri Mata-Nyakanga 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *