wex24news

Nduhungirehe yaganiriye na Ronald Lamola ku mutekano wa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, ku bibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Image

Muri ibyo biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace.

Ibi biganiro bije, nyuma yaho M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Goma mu ntambara yarwanagamo n’ingabo za Congo FARDC n’imitwe yari ifatanyije na zo nka FDRL, Wazalendo, abacanshuro n’indi.

Afurika y’Epfo isazwe ifite ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bwa SADC, nyuma y’uko Perezida Tshisekedi yirukanye izari zihari z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuko zari zanze kwifatanya na FARDC ndetse na FDLR ku rugamba rwo kurwanya M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *