U Bwongereza bwaburiye u Rwanda buvuga ko uruhare rwarwo mu ntambara ikomeje kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rushobora guhungabanya inkunga irenga miliyari imwe y’amadorari ruhabwa buri mwaka.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Ingabo z’u Rwanda gufasha M23 kwigarurira Goma, bituma Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba byikoma u Rwanda. U Rwanda rwahakanye uruhare rwarwo mu ifatwa ry’uyu mujyi.
Nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yatangarije inteko ishinga amategeko ko u Rwanda ruhabwa inkunga y’amahanga isaga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka, harimo hafi miliyoni 32 z’ama pound.
Lammy ati: “Twe mu nteko biragaragara ko tudashobora kugira ibihugu bibangamira ubusugire bw’ubutaka bw’ibindi bihugu”. “Nkuko tutazabyihanganira ku mugabane w’u Burayi, ntidushobora kubyihanganira aho bizabera hose ku Isi tugomba kubisobanura neza.”
Muri iki cyumweru ibyabaye byerekana ubukana bukabije bw’amakimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo abera mu burasirazuba bwa Congo kuva muri za 2000.
Aya makimbirane akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bambukanye ingengabitekerezo batangira kwibasira n’Abatutsi b’Abanyekongo aho benshi kuri ubu bamaze imyaka hafi 30 mu nkambi z’impunzi.