Umutwe wa M23 uheruka kwigarurira Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu yāAmajyaruguru, wafashe ibikoresho byinshi Ingabo za leta zifashishaga mu ntambara yari ihanganyishije impande zombi, birimo nāindege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Iyi ndege nāizindi ntwaro nyinshi zirimo izo mu bwoko bwa Katyusha, BM-21 nāizindi nyinshi zāimisada, M23 yazifatiye mu kibuga cyāindege cya Goma aho zari zishinze.
Iki kibuga M23 yagifashe nyuma nyuma yāimirwano yamaze iminsi ibiri yatangiye ku wa 26 Mutarama 2025.
Ni imirwano M23 yari ihanganyemo nāabasirikare babarirwa muri 480, barimo abo mu mutwe wāingabo zidasanzwe za RDC (Hiboux) nāabo mu mutwe urinda Tshisekedi (Garde RĆ©publicaine).
Kuri ubu aba basirikare M23 yamaze kubafata mpiri ndetse ibambura intwaro zose bifashishaga bayirasaho.
Amashusho yafashwe nāUrwego rwāIgihugu rwāItangazamakuru (RBA), yerekana Sukhoi-25 ya FARDC, kajugujugu za gisirikare nāibibunda bya FARDC biri ku kubuga cyāindege cya Goma kuri ubu kigenzurwa na M23.
Sukhoi-25 umutwe wa M23 wigaruriye, FARDC yayifashishaga mu kurasa ku birindiro bitandukanye byāuriya mutwe muri Kivu yāAmajyaruguru.