wex24news

Ukraine yatangiye guhabwa indege z’indwanyi

Umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja ya Atlantika, OTAN, watangaje ko ibihugu biwugize byatangiye guha Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16.

Ukraine yatangiye guhabwa indege z'indwanyi za F-16 zikorwa na Amerika

Byatangarijwe mu nama y’iminsi itatu y’abakuru b’ibihugu bya OTAN iteraniye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Amerika yatangaje ko Danemark n’u Buholandi byatangiye kohereza muri Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 zakorewe muri Amerika.

Ku rundi ruhande, Donald Trump uhanganye na Perezida Biden we avuga ko ikibazo cya Ukraine cyoroshye, ko we yahatira Ukraine kwemera kuba igice cy’u Burusiya bigatuma intambara irangira.