wex24news

Rutahizamu Prinsee Junior uje muri Rayon Sports yageze mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.

Umukongomani uje guca impaka muri Rayon Sports yageze i Kigali

Uyu musore wakiniraga ikipe ya AS Vita Club yo muri DRC baheruka gutandukana mu mpeshyi y’uyu mwaka, yumvikanye n’iyi kipe ya Rayon Sports mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Rayon Sports yatangiye imyitozo tariki ya 5 Nyakanga 2024 aho ikomeje kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 mu kibuga ndetse inakomeza kongera imbaraga mu ikipe igura abakinnyi bashya mu gihe kandi muri iki cyumweru byitezwe ko hazamenyekana umutoza mukuru uzatoza iyi kipe.