wex24news

agiye guhurira mu gitaramo n’abarimo Ruger muri Poland

Umuhanzi Davis D, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cya Poland mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Michael Adebayo Olayinka [Ruger] uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse n’itsinda rya Titom&Yuppe rigezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Tshwala Bam’.

Iki gitaramo cyiswe ‘Afro Beats Weekend’ cyateguwe n’itsinda risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye ku Isi bizwi nka Afro Nation bihuza abanyamuziki bagezweho. Bigaragara ko cyateguwe n’ibigo binyuranye, ndetse kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.

Davis D asobanura iki gitaramo nk’umwanya wo guhura no kuganira n’abahanzi bagenzi be, kandi ‘niteguye kuzahungukira inshuti’.

Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri Poland, ndetse avuga ko afitiyo abakunzi be yiteguye guha ibyishimo.

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yavuze ko guhurira ku rubyiniro na Ruger ‘biri mu bizamfasha kwaguka mu rugendo rwanjye rw’umuziki’.

Davis D anategerejwe mu Bubiligi, tariki 20 Nyakanga 2024 mu gitaramo azahuriramo na Michael na Moses Turahirwa