wex24news

agiye guhagarika ibikorwa byatumaga yamamara

Umunyamerika ukina filime akaba anakora ikiganiro gica kuri televiziyo Ellen DeGeneres, yatangaje ko nyuma ya filime ze ndetse n’ibitaramo bizaca kuri Netflix, azahagarika ibikorwa bimugira icyamamare.

Uyu mukinnyi yabitangarije mu gitaramo yise Ellen’s Last Stand Up cyabeyereye mu kigo cya Luther Burbank gishinzwe ibijyanye n’ubuhanzi mu gace ka Santa Rosa, ahita avuga ko mu bihe bya vuba azaba yahagaritse ibikorwa bifite aho bihuriye no kwamamara. 

Ati: “Ubu ni bwo bwanyuma mu giye kundeba, nyuma ya filime zanjye za Netflix, nzahita mpagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubwamamare.”

Yagaruka ku birego by’imyitwarire idahwitse yakunze kugaragara mu igitaramo cye yateguraga cyitwa Ellen DeGeneres Show, Ellen yasabye imbabazi.

Ati: “Kubijyanye n’imyitwarire idahwitse yakunze kugaragara mu gitaramo nateguraga ni ukuri nsabye imbabazi, kera ni bwo niyumvishaga ko ibyo abantu bamvugaho byose ntacyo bintwaye, ariko naje gusanga narashukwaga n’ubwamamare. Nari mfite umutima ukomeye kandi numva ko ndi umugore wihagije ukomeye, ufite byose mu byo nkeneye.” 

Ibitaramo bya Ellen DeGeneres Show byakunze gushinjwa ibyaha bitandukanye byagaragaye muri raporo zitandukanye zagaragaje ko ibyo bitaramo byaranzwe n’ibirimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubusambanyi ndetse n’iterabwoba.