Umuraperi Drake ntiyishimiwe n’abafana ba Argentine nyuma y’aho agiye mu mukino agatega ibihumbi 300$ yemeza ko Canada itsinda Argentine mu mikino ya Copa America.
Uyu muraperi ntiyahiriwe n’uyu mukino wa ½ dore ko warangiye Argentine itsinze Canada ibitego 2-0, Abanya-Argentine bishimira itsinzi baririmba indirimbo “Not Like Us ”ituka uyu muhanzi wo muri Canada.
Iyi ndirimbo ni umwe mu ndirimbo eshanu Kendrick Lamar aherutse gushyira hanze atuka umuraperi mugenzi we Drake, imbuga nkoranyambaga z’ikipe y’igihugu ya Argentine nazo zifashishije iyi ndirimbo mu kwishimira iyi ntsinzi yatumye bagera ku mukino wa nyuma.