wex24news

Rayon y’Abagore yaguze umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Kenya

Rayon Sports y’Abagore yasinyishije umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Kenya, Monica Karambu amasezerano y’imyaka ibiri.

Gikundiro yahamije amakuru y’isinya rye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu  binyuze mu butumwa bumuha ikaze bwaherekejwe n’amafoto yambaye ibirango by’ikipe.

Umunyezamu Monica yakiniraga ikipe ya Equity Queens y’iwabo muri Kenya, aho yanatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, inshuro eshatu (2020, 2021 na 2023).

Aje gufasha Rayon Sports kuzitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika ya CAF Champions League kuko yanakinnye amajonjora y’iyi mikino mu mwaka ushize, ari kumwe na Buja Queens y’i Burundi.

Aje guhanganira umwanya ubanzamo na Ndakimana Angeline uherutse gusinyira Murera amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri As Kigali