wex24news

yasabye Ikipe y’Igihugu kujya itsinda hakiri kare

Umwami Charles III w’u Bwongereza yasabye Ikipe y’Igihugu kuzatsinda kare iya Espagne bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi ku Cyumweru, tariki 14 Nyakanga 2024.

King Charles III congratulated the English team on their victory over The Netherlands.

Umwami Charles III yabigarutseho mu butumwa yahaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Gareth Southgate nyuma yo gusezerera u Buholandi ibutsinze ibitego 2-1.

Yagize ati “Njye n’umugore wanjye twifatanyije n’abandi bose mu kubashimira ko mwageze ku mukino wa nyuma wa Euro ndetse mbifurije amahirwe, ndabashishikariza kuzatsinda kare bidasabye ibitego byo mu minota ya nyuma cyangwa kujya muri penaliti. Ndizera neza ko ibi mbasabye nibishyirwa mu bikorwa imitima y’Abongereza benshi izasubira mu gitereko, bumve baruhutse kandi batuje. Amahirwe masa.”

U Bwongereza ni imwe mu makipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ariko mu rugendo rwo kugera ku mukino wa nyuma yagiye itsinda byagoranye.