wex24news

Ibyiza biri imbere aho tujya kuruta aho tuvuye

Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba.

Image

Yabwiye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bo mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze n’abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu, ko natorerwa kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, bazafatanya bagakomeza kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere kuruta ibyagezweho.

Ibi Paul Kagame yabigarutseho ubwo yari amaze gushimirwa ibikorwa bitandukanye yagejeje ku batuye aka Karere birimo imihanda, amavuriro guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ababwira ko ibyiza biri imbere aho bajya kuruta ibyiza byagezweho.

Ati “Ibyiza biri imbere inshuro nyinshi kurusha aho tuva, kuko ubushobozi bwiyongereye muri twe, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye kuko tumaze kuba miliyoni 13 ndetse abazatora barenga miliyoni 8 kandi abo baturage ni bo bazahitamo gukomeza kubaka Igihugu cyacu cyari cyarasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi, twe rero tugomba kubaka u Rwanda rwiza”.

Paul Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ishize, bikwiye kuba amasomo ariko ntibitume abantu batareba imbere.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko politiki ya FPR Inkotanyi, yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.Tuzafatanya.”

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi bahuriye kuri Site ya Nyarutovu ko amahitamo y’Abanyarwanda mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, akwiye gushingira ku bikorwa.

Akarere ka Gakenke, kabaye site ya 16 umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarijemo nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu Gihugu, asanga Abanyarwanda aho bari akabagezaho imigabo n’imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo akomeze abagezeho iterambere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *