wex24news

yongeye guca amarenga yo kugira Ukraine umunyamuryango wayo

Inama y’ibihugu binyamuryango by’umuryango w’ubwirinzi no gutabarana, NATO yatangarijwemo ko Ukraine iri mu nzira idasubira inyuma yo kuba umunyamuryango mu gihe Perezida Putin yigeze kuvuga ko umunsi ibyo byabaye intambara ishobora kuba iya Gatatu y’Isi yose.

Iyi nama iri no kwizihirizwamo imyaka 75 NATO imaze, iteraniye i Washington DC muri Amerika yakiriwe na Perezida Joe Biden watangiye avuga ko abizi neza ko Putin adashobora gusubira inyuma ku rugamba ariko ko ubufatanye bwa NATO buzashyigikira Ukraine kugeza itsinze intambara.

Yanahise kandi atangaza indi nkunga y’uburyo bw’ubwirinzi mu bya gisirikare Amerika, u Budage, u Butaliyani, Romania n’ u Buholandi bigiye guha Ukraine mu mezi ari imbere.

Umwanzuro wa 16 muri 38 yasinyweho n’ibihugu 32 binyamuryango byose ugira uti “Dushyigikiye byimazeyo uburenganzira bwa Ukraine bwo kwihitiramo gahunda zayo z’umutekano no kwihitiramo ahazaza hayo hatabayeho kwivanga kw’ibindi bihugu. Ahazaza ha Ukraine hari muri NATO. Turishimira intambwe Ukraine imaze gutera kuva haba inama yabereye muri Lithuania mu gukora amavugurura akenewe ya demokarasi, ubukungu, n’umutekano”.

Urakomeza uti “Mu gihe Ukraine ikomeje gukora uwo murimo w’ingenzi cyane, tuzakomeza gushyigikira iyo ntambwe idasubira inyuma yo kwinjira byuzuye mu Burayi no muri NATO. Twemeje ko twiteguye kugira Ukraine umunyamuryango wa NATO mu gihe abanyamuryango bose babyemeje kandi yujuje ibisabwa byose”.

Abateraniye muri iyi nama ntibigeze bagaragaza neza igihe Ukraine yazinjirizwa muri NATO burundu gusa bemeranyije gukomeza kuyifasha ndetse haherutse no gushyirwaho Ambasderi wa NATO muri Ukraine uzafasha mu gukomeza guhuza ibikorwa by’uyu muryango na Ukraine mu gihe itaraba umunyamuryango wawo.

Perezida Putin yavuze ko umunsi Ukraine yemerewe kwinjira muri NATO ubwo intambara izaba ihinduye isura akarwana na NATO yose; ibikomeje gutera impungenge ko byazabyara Intambara ya Gatatu y’Isi bitewe n’uburyo u Burusiya busanzwe bufite igisirikare gikomeye kongeraho abambari babwo barimo u Bushinwa na Koreya ya Ruguru ubwo baba bagiye guhangana byeruye n’u Burayi na Amerika.