wex24news

Yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu azira gutuka perezida Museveni

Umugabo w’imyaka 24 wo muri Uganda yahamijwe n’Urukiko gufungwa imyaka 6 nyuma y’uko atutse Perezida Museveni ku rubuga rwa TikTok.

Yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu azira gutuka Museveni kuri TikTok

Uyu mugabo witwa Edward Awebwa yarezwe gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza “amakuru ayobya ndetse aharabika” Perezida Yoweri Museveni, si we gusa kuko ngo yibasiye n’umugore we Janet Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akaba ari n’umugaba mukuru w’ingabo.

Umucamanza Stella Maris Amabilis yuze ko uregwa yakoresheje imvugo nyandagazi bityo ko akwiye igihano kizatuma yigira ku hahise he kugira ngo ubutaha azubahe perezida, umugore wa perezida n’umuhungu wa perezida.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, ikunze kwamagana abategetsi ba Uganda ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.