wex24news

Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje ko buciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu kiba igishya cyo muri Afurika kirwanyije umubano w’abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byamagana bikomeye abibasira abatinganyi.

Burkina Faso: Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by'ubutinganyi

Ubutinganyi bwari busanzwe bwangwa muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ariko nta na rimwe bwari bwarigeze butangazwa ko butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ubutabera Edasso Rodrigue Bayala yavuze ko leta y’aka gatsiko ubu yemeje itegeko rigira ubutinganyi icyaha gihanwa n’amategeko, ariko nta yandi makuru yatanze.

Iri tegeko rishya, rigitegereje kwemezwa n’inteko ishingamategeko igenzurwa n’igisirikare ndetse rigashyirwaho umukono n’umukuru w’agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi Kapiteni Ibrahim Traoré, ryemera gusa gushyingirwa kwo mu idini hamwe no gushyingirwa kwa gakondo.