wex24news

Zimbabwe yashimiye u Rwanda rwayoherereje toni 1000 z’ibigori

Guverinoma y’u Rwanda yoherereje iya Zimbabwe toni zisaga 1000 z’ibigori mu kuyifasha guhangana n’ingaruka z’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe bwo hejuru y’inyanja ya Pasifika buzwi nka El-Niño.

Ubwo Abanyarwanda baba muri Zimbabwe n’inshuti z’u Rwanda bizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga Frederick Musiiwa Makamure Shava, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Guverinoma yose n’Abanyarwanda, ku bw’icyo gikorwa cy’ubugiraneza bakoze.

Yagize ati: “Mu gihe twizihiza Umunsi wo Kwibohora, toni zisaga 1000 ziri mu nzira ziza muri Zimbabwe ziturutse i Kigali. Turashimira ubugwaneza bwa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, kuri iki gikorwa cy’ubufatanye.”

Minisitiri F. M. Shava yakomeje ashimangira ko icyo ari igikorwa cy’Ubuntu u Rwanda rwagaragaje rusubiza ubusabe bwa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa watabaje amahanga ayasaba ubufasha bwo kwikura muri ibyo bibazo by’amapfa yasigiye inzara abaturage benshi.

Yakomeje ashimangira ko Leta ya Zimbabwe yishimiye bidasubirwaho iyo nkunga ya toni zisaha 1000 z’ibigori, ashimangira ko izagira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho cy’ibiribwa mu miryango yagezweho n’ingaruka za El-Niño.

Yaboneyeho gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’intambwe yatewe mu myaka ishize u Rwanda rubohowe, ndetse no kuba Abanyarwanda barabashije kwigobotora ingaruka z’ibisigisigi byasizwe n’ubuyobozi bwa gikoloni mu myaka 30 ishize.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, yashimiye Leta ya Zimbabwe idahwema kuba hafi u Rwanda mu bihe bitandukanye, ashingiye ku rugero rw’uko mu minsi 100 ishize yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, aho Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zatsinze Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Amb. Musoni yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Zimbabwe byishimira umubano uzira amakemwa bifitanye, aho bimaze gusinyana amasezerano y’ubutwererane 26 afitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, umuco n’izindi.

Yashimiye Guverinoma ya Zimbabwe, Abadipolomate, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda badahwema guhurira hamwe buri mwaka bizihiza uyu munsi n’ibindi bikorwa bibahuza, aboneraho kwifuriza amagara mazima no kuramba Abakuru b’Ibihugu byombi.