wex24news

P.Diddy utorohewe n’ibihe arwaje Nyina

Umuraperi w’icyamamare, P.Diddy, umaze iminsi mu bihe bikomeye byo gushinjwa gufata ku ngufu abakobwa batandatu (6), gusakwa n’abashinzwe umutekano, guteshwa ikuzo, ubu noneho hiyongereyeho n’uburwayi bwa Nyina.

Uyu muraperi w’umuherwe no mu muryango we ntibyoroshye nyuma yaho umubyeyi we umubyara witwa Janice Combs ajyanywe mu bitaro arembye. TMZ ivuga ko Nyina wa Diddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Janice Combs w’imyaka 83 akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yaho yahuye n’ibibazo byo kubabara mu gatuza no kunanirwa guhumeka. TMZ ikomeza ivuga ko hatigeze hatangazwa indwara arwaye yaba yamuteye kugira ibi bibazo by’ubuhumekero no kuribwa agatuza.

Cyakoze ngo kuva Nyina wa Diddy yashyirwa mu bitaro i Miami, uyu muraperi ngo yamubaye hafi dore ko byatumye ava i Los Angeles yari ari agahita ajya i Miami kurwaza umubyeyi we.

Aya makuru ariko akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kuvuga bati ‘ububabare bwo mu gatuza’ Nyina yagize bwaba buterwa n’ibyo amaze iminsi abona biri kuba ku muhungu we. Mu magambo ya TMZ yagize iti: ”Umubyeyi wese wabona umwana we ari mu bibazo nka biriya, ntakabuza byamutera uburibwe”.