wex24news

Ari mugahinda gakabije kubera abana be

Icyamamare muri Sinema, Brad Pitt, uri mu bihe bitoroshye by’imanza za gatanya na Angelina Jolie, ubu ari mu gahinda bitewe n’uko atakibonana n’abana be imbona nk’ubone.

Abakinnyi ba filime b’ibyamamare Brad Pitt na Angelina Jolie bahoze ari ‘Couple’ ikomeye mu myidagaduro kuva mu 2003 batangira gukundana. Bombi baciye ibintu kugeza ubwo bahawe izina rya ‘Brangelina’, gusa ibi byaje guhinduka mu 2016 ubwo batandukanaga bakinjira mu manza za gatanya kugeza n’ubu bakizirimo dore ko bataranayisinya ahubwo usanga buri umwe ashinja ibintu bishya undi buri kanya.

Itandukana ryabo ryagize ingaruka ku mubano w’abana 6 aba bombi bafitanye dore ko urukiko rwahaye Angelina Jolie uburenganzira bwo kubarera no kubana nabo, gusa Brad Pitt yemerewe kujya abasura mu masaha abaze yemejwe n’urukiko. Icyakora ngo ibi ntibyakunze ari nabyo bihangayikishije uyu mugabo w’umuherwe wakijwijwe na Sinema.

Amakuru yatangajwe avuga ko Brad Pitt ari mu gahinda kuko atakibasha kubonana n’abana be kuva yatandukana na Angelina Jolie dore ko atakimwemerera ko abasura mu rugo. Ngo Angelina kandi yanabujije abana babo kuba bahura na Se mu ibanga cyangwa ngo bajyane mu biruhuko i Burayi.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishije Brad Pitt yari yatangaje ko yababajwe n’uko Angelina Jolie yamuteranije n’abana babo basigaye bamubona nk’aho ariwe wagize uruhare mu gutandukana kwabo. Ibi yabivuze mu gihe umukobwa wabo Shiloh Jolie-Pitt yaraherutse kwaka urukiko ko rwamukuraho izina rya Se ‘Pitt’ ko atagishaka kwitwa umwana we bitewe n’ibyo yakoreye Nyina.

Brad Pitt aherutse kuvuga ko Angelina Jolie ariwe nyirabayazana w’umubano mubi uri hagati ye n’abana babo