wex24news

yifatiye ku gahanga ikinyamakuru ku byo cyamutangajeho we na Eddy Kenzo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phionah Nyamutoro, uri mu bihe byiza by’urukundo na Eddy Kenzo, yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyatangaje ko yasenye urugo rw’uyu muhanzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Eddy Kenzo yatangaje ko yamenyanye na Nyamutoro ubwo yari afite imyaka 26.

Ikinyamakuru cya The New Vision cyo muri Uganda cyatangaje ko ibyo Eddy Kenzo yatangaje bigaragaza ko ubwo uyu muhanzi yari akiri kubana na Rema bajyaga bamuca inyuma.

Ibi ntabwo Nyamutoro yabyakiriye neza kuko yahise anyarukira kuri X ,yandikira Umuyobozi Mukuru [CEO] w’iki kinyamakuru, Don Wanyama amwibutsa ko ayobora ikinyamakuru cya Leta, asaba ko bajya bashyira ubunyamwuga mu byo bakora.

Nyamutoro yagize ati: ”Don Nyama iki n’ikinyamakuru cya Leta cyakabaye gitangaza amakuru yizewe, biratangaje kubona mwitesha agaciro mukora nk’abakora ku muhanda, abanyamakuru banyu bakabaye bakora ibyiza birenze.”

Kugeza ubu nubwo urukundo rwa Nyamutoro benshi baruha intangiriro ya 2022 ubwo uyu mugore yagaragaraga ashyigikira Eddy Kenzo mu bitaramo, ariko The New Vision isa n’iyagaragaje ko bamaze imyaka 11 bakundana.