wex24news

bashinjwe kurasa mu baturage bari guhunga

Abaturage batuye mu gace ka Gaza bashinje Israel gukoresha ba mudahusha bayo mu kubarasaho, by’umwihariko abaturage bari kuva mu Mujyi wa Gaza bahunga, aho bari kubahiriza ibwirizwa ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel.

featured-image

Aba baturage bavuze ko mu nzira bari kunyuramo bagenda, bari kuraswaho na ba mudahusha ba Israel bagapfa, igituma bari gutinya guhunga banyuze mu nzira rusange, bamwe bagahitamo guca mu nzira zigoranye, rimwe na rimwe zitanemewe.

Ku rundi ruhande, Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ziherutse gushinja Israel kwicisha abaturage inzara, ibirego Israel yamaganye ku rwego rukomeye ivuga ko bitabayeho, ahubwo bivugwa n’abagamije kwerekana ko ari yo kibazo, aho kuba Umutwe wa Hamas.

Amakuru avuga ko Israel iri gutekereza uburyo yagabanya Ingabo mu gace ka Gaza ndetse bikavugwa ko iri kwitegura kwinjira mu biganiro na Hamas bishobora gutuma iyi ntambara irangira mu minsi ya vuba, cyane ko iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 37.