wex24news

Igisubizo ku birego rwashinjwe byo kwanga Intumwa ya EU mu Karere

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itigeze yanga Umubiligi Bernard Quintin washoboraga koherezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nk’intumwa yawo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri Kamena nibwo ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko nyuma y’aho ibihugu bigize EU bitoranyije Quintin, u Rwanda rwahamagaye u Bufaransa, rubumenyesha ko rutazamwemera, hagaragazwa umubano udahagaze neza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nk’intandaro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutigeze rwanga uyu mudipolomate kuko nta bushobozi rubifitiye.

Ati “Sinzi impamvu abantu bavuga ko u Rwanda rwanze intumwa yihariye y’Umuryango w’u Burayi mu Karere kuko ntabwo u Rwanda ari umunyamuryango wa EU, kuko nibo bafata icyemezo twe ntabwo dufite ubushobozi bwo gufata icyemezo kuko tutari umunyamuryango wa EU.”

Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ukugaragaza icyo rutekereza kuri Bernard Quintin, cyane ko rwamubonaga nk’umuntu wabogama.

Ati “Ariko twatanze ibitekerezo, icyo tubitekerezaho bijyanye n’uko umukandida bari batanze atari afite kutabogama. Twasanze yaba abogamye, yaba abogamiye kuri Congo ku buryo rero byari gutuma adatanga umusaruro, ariko ibyo ntibivuze ko twe twamwanze, kuko twe ntabwo dushinzwe gushyiraho intuma za EU.”

Umubano utari mwiza w’u Rwanda n’u Bubiligi ushingira ku kuba Leta ya Bruxelles mu 2023 yaranze Vincent Karega wari waragenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda, no kuba iki gihugu cy’i Burayi kibogamira byeruye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha umutwe wa M23.

Muri Nzeri mu 2023, Perezida Kagame yatangaje ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.

erezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y’iki cyemezo cy’u Bubiligi.

Ati “Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n’ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n’indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n’imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.”