wex24news

Impanuka ya bus yahitanye abana b’abanyeshiri 12

I Johannesburg muri Afrika y’Epfo, abana 12 bapfuye bazize impanuka ya bus yibiranduye ubwo yari ibatwaye ku ishuri.

Minibus crash in South Africa kills 12 schoolchildren and driver

Igipolisi mu Ntara ya Gauteng cyavuze ko iyo mpanuka yabereye mu mujyi muto wa Merafong mu birometero 70, uvuye mu mujyi wa Johannesburg.

VOA yatangaje ko benshi mu bana bapfiriye muri iyi mpanuka biga mu mashuri abanza bivuze ko bari hagati y’imyaka itandatu na 13.

Umuvugizi wa polisi yo mu muhanda, Sello Maremane, yavuze ko bigoye kumenya imyirondoro yabo bana kuko benshi bahiye ku buryo bizaba ngombwa gukoresha ibipimo bya gihanga kugirango bamenye buri wese.

Ministiri w’uburezi mu ntara ya Gauteng Matome Chiloane, yihanganishije ababuze ababo avuga ko ababajwe cyane n’urupfu rw’abo banyeshuri.