Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mugabane wa Afurika muri rusange yahawe ibwiriza nyuma yo gutangaza ko ingabo z’iki gihugu zikubitwa nk’abana.
Mu kiganiro ‘Le Panier’ cyamuhuje n’umunyamakuru Mbuyi Jessy Kabasele kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 6 Nyakanga 2024, Olomide yavuze ko nta ntambara iri kuba mu burasirazuba bwa RDC, kuko ingabo z’igihugu cyabo zidashoboye kurwana.
Iki kiganiro cyatumye Kabasele ahagarikwa by’agateganyo kuri televiziyo y’igihugu, anahamagazwa n’inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho kugira ngo yisobanure.
Uyu muhanzi ubwo yari avuye muri uru rwego, yasobanuye ko ikiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwacyo cyari kigamije kumwibutsa ko asanzwe ari Ambasaderi w’injyana ya Lumba, bityo ko mu gihe avuga ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, aba akwiye gushyiramo dipolomasi.
Olomide yagaragaje ko ahoza ku mutima ingabo z’igihugu cyabo, ati “Ubwo mvuye aha, ntekereza ingabo zacu, FARDC. Ntekereza ko ikintu cyiza kizazibaho.”
Iyi nama nkuru izwi nka CSAC yagaragaje ko amagambo ya Koffi Olomide aca intege ingabo za RDC zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.