wex24news

Abarimo abanyerondo  basabiwe gufungwa umwaka  bakekwaho ubwicanyi

Ubushinjacyaha bwo mu Karere ka Nyanza, bwasabiye Uwarushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza witwa Usanase Theodatte n’abanyerondo gufungwa umwaka kuko bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.

Abari abanyerondo batatu nibo baburanye bambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda.

Usanase Theodatte we yaburanye adafunzwe kuko urukiko rwamurekuye by’agateganyo aho bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake Boniface Tubanambazi waje no gupfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo banyerondo barikumwe n’ ushinzwe umutekano baje gutabara aho yarwanaga n’umugore we.

Ubushinjacyaha burasabira abahoze ari abanyerondo aribo Olivier, Maniraguha Nsanzabandi kimwe na Usanase Theodatte wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kavumu guhabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kubera ko hari n’imvugo z’abatangabuhamya zibashinja ko bakubise nyakwigendera byaje no kumuviramo gupfa bakaba bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Abo banyerondo barabyemeye bamusubiza umugabo we nyuma bumva ko yapfuye ariko atari bo bamwishe.

Bose barasaba urukiko ko bagirwa abere, bakarekurwa kimwe na Uwahoze ashinzwe umutekano Theodatte Usanase nawe yemera ko ibyo abo bareganwa bavuga ariko byagenze.

Me Aime Niyomusabye Emmanuel wunganira abaregwa bose yagize ati Umugabo n’umugore aba nunganira basanze barwana kandi si amakarita bakinaga, si ishapule bavugaga, si amasengesho barimo bariho barwana baranakomeretse.”

Me Aime akomeza avuga ko umugore wa nyakwigendera yihungije icyaha kandi ariwe warwanaga   n’umugabo we umwe akubita undi.

Me Aime agaruka kuri raporo ya muganga yavuze ko nyakwigendera bigaragara ko yapfuye ku murambo hariho udusharu kandi Koko byari byo kuko  barwanaga n’umugore we, yasoje asaba ko abakiriya be ko bagirwa abere.

Niba nta gihindutse uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruzasomwa muri Nyakanga 2024.