wex24news

yagaye abavuga ko Joe Biden ashaje, adakwiriye kuyobora

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongere, Kair Starmer, yanenze abatabona imiyoborere myiza ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, avuga ko we ayishima.

Keir Starmer, left, and Joe Biden at a White House meeting on Wednesday, July 10 2024

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC abajijwe niba abona ko Biden akwiriye gukomeza kuyobora kandi yaramaze kugaragaza ibibazo byo kwitiranya ibintu, aho yanitiranyije Perezida wa Ukraine na Perezida w’u Burusiya.

Starmer mu gusubiza yagize ati “twagashimiye Biden ko yayoboye inama neza, ejo twagize inama nziza yayobowe na Biden kandi yayiboye neza kuko ibibazo byose twagombaga kwigaho nubwo byari byinshi twabyizeho mu saha imwe.”

Ubwo Biden na Trump bari mu biganiro mpaka, Biden yagaragaje ibibazo byo gusaza yitiranya ibintu, bamwe mu bagize ishyaka ry’aba-Democrate bifuje ko yareka guhatana ariko Biden we yavuze ko azakomeza kwiyamamaza.