wex24news

ishimwe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino yamaze gusinyisha imyaka ibiri Ishimwe Fiston wanyuze mu makipe akomeye yo mu Rwanda arimo APR FC na AS Kigali.

Image

Kugeza ubu byamaze kumenyekana ko yahaye amasezerano umukinnyi wo hagati, Ishimwe Fiston wari umaze umwaka umwe yaratijwe na APR FC muri AS Kigali.

Ishimwe ufite ubushobozi bwo kuba yakina imyanya myinshi mu kibuga haba mu busatirizi ndetse no hagati mu kibuga, afasha ba rutahizamu.

Yasinye muri Rayon Sports mu gihe yari amaze igihe akorana imyitozo n’abandi iyi kipe yaguze barimo Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ n’abandi.