wex24news

umuyobozi ukomeye mu mutwe wa Hamas yishwe

Israel yatangaje ko yivuganye umuyobozi wungirije w’igisirikare cya Hamas, Rafe Salama wari unayoboye batayo ya Khan Younis, akaba yari umuntu wa hafi wa Mohammed Deif, Umugaba w’Ingabo za Hamas, akaba ari na we icyo gitero cyari kigambiriye.

Amakuru yatangajwe yahamije urupfu rwa Salama ariko ibya Deif byari bitarasobanuka niba na we yaba yaguye muri icyo gitero, Minisitiri w’Intebe wa Israel na we yatangaje ko bitaramenyekana niba Deif yaba yahitanywe nicyo gitero.

Mohammed Deif amaze imyaka isaga 20 ayoboye igisirikare cya Hamas ndetse akaba ari na we wari inyuma y’igitero uyu mutwe wagabye muri Israel mu Ukwakira umwaka ushize.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko icyo gitero cya Israel cyabaye ku wa Gatandatu cyahitanye abandi Banyapalestine basaga 90 abandi 300 barakomereka.