wex24news

Abanyarwanda baba mu mahanga bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite

Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiriye mu mahanga kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024. Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.

Amakuru yatangajwe na za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku Isi, agaragaza ko Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu bazindutse bafite inyota yo kwihitiramo abayobozi nka zimwe mu nshingano z’umuturage mwiza. Hagaragaramo kandi n’urubyiruko rwari rufite amatsiko yo kwitabira icyo gikorwa ku nshuro ya mbere.

Abanyarwanda baba muri Pakistan bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite. Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yabwiye RBA ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitoreye Perezida ku nshuro ya mbere, kuva iyo Ambasade yafungurwa.

Yagize ati “Twishimiye ko ari ubwa mbere Ambasade yacu ifunguye muri Pakistan, Abanyarwanda bakaba batoye.”

Abanyarwanda bo hirya no hino muri Koreya y’Epfo na bo bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Muri Korea y’Epfo, site y’itora ikaba yafunguwe saa mbili z’igitondo, bikaba biteganyijwe ko ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari mu binjiye ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 mbere y’abandi baba mu mahanga. Muri Nouvelle-Zélande Site y’itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland. Muri Nouvelle-Zélande amatora yarangiye ndetse n’amajwi yamaze kubarurwa.

Ahandi bamaze gutangira amatora, harimo Abanyarwanda baba muri Uganda. Mu bitabiriye ayo matora harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Joseph Rutabana.

Abanyarwanda baba muri Arabie Saoudite na bo bayiraye kugira ngo kimwe n’abandi Banyarwanda, bashobore gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite nk’uko ari inshingano z’abenegihugu bose.

Hari kandi Abanyarwanda baba muri Suède na bo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, aho bagaragaje ko bishimiye kwihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.