Ukraine yemerewe na Amerika n’abambari bayo gukoresha intwaro yayihaye n’izindi yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi igaba ibitero imbere mu Burusiya.
Ni icyemezo cyantangiye no gushyirwa mu bikorwa, aho uruhande rwa Ukraine rutangaza ko cyatangiye no gutanga umusaruro mu guhangana n’ingabo z’u Burusiya.
Umwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine yagize ati “Tumaze kurasa ahantu hanyuranye mu Burusiya ari byo byadufashije kugaba ibitero byo kwihorera. Igisirikare cy’u Burusiya ntikizongera kwiyumva nk’umutamenwa cyangwa kumva gitekanye”.
Gusa, ingabo za Ukraine ntizarabasha kubohoza ibice by’igihugu byinshi ubu bigenzurwa n’igisirikare cy’u Burusiya.
Mu nama ya NATO yabaye muri iki cyumweru, uyu muryango wemereye Ukraine inkunga ya miliyari 43$ ziyongera ku yindi inkunga Amerika nayo yemeye ku giti cyayo ndetse n’ibindi bihugu bimwe by’i Burayi. Ibi, uyu muryango uvuga ko bizafasha iki gihugu kubasha kwigaranzura u Burusiya kigatsinda intambara.