wex24news

Abarimo Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari umwarimu

Abantu batanu barimo Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukecuru wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza, wari ufite imyaka 67 wiciwe mu gace ka Kisoro muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangaje ko abakekwa bose bemeye icyaha bavuga ko bamwishe bagamije kumwiba miliyoni 16 z’Amashilingi ya Uganda yari yagurishijemo umurima we.

Ati “Bamwe bibye ibikoresho birimo televiziyo, dekoderi n’ibindi ariko barabyambuwe biragarurwa.”

Maate yavuze ko nyuma yo kubazwa no gutegura dosiye yabo bazashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ibyaha bakekwaho.