wex24news

Ndacyafite icyizere cyo gutsinda amatora

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda), yatangaje ko agifite icyizere cyo gutsinda amatora.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko asoje igikorwa cyo gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Dr. Frank Habineza yatoreye kuri site y’itora ya GS Kimironko ya II, iherereye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Yaje ari kumwe n’umugore we Edith Kabarira.

Nyuma yo gutora, Dr. frank Habineza yavuze ko nk’uko yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza afite icyizere cyo gutsinda amatora ku kigero cya 55%, kandi n’ubu akaba akigifite.

Ati “Twasoje kwiyamamaza mfite icyizere cyo gutsinda amatora ya Perezida kuri 55%, ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda ay’Abadepite nibura tuzabone Abadepite 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza”.

Dr. Frank Habineza yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame rya demukarasi, agendeye ku buryo aya matora yateguwe kuva mu gutanga kandidatire, kwiyamamaza ndetse n’umunsi nyirizina w’amatora.

Dr. Frank Habineza kandi yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo ibikorwa by’amatora byateguwe, akavuga ko bitanga icyizere ko n’ibizava mu matora bizaba byizewe.