Mu rwego rwo kwirinda kuzagirwaho n’ingaruka mbi kubera ibyo kurya batamenyereye byo mu Bufaransa, abakinnyi bahagarariye Kenya mu mikino Olempike bahisemo gutwara iby’iwabo kandi bakanitekera.
Mbere y’uko aba bakinnyi bagenda bifuje ko mu gihe cy’imyiteguro batazarya ibiryo byo mu gihugu bagiyemo, ahubwo bitwaza indi ndege igomba kubatwaza ibiryo basanzwe barya mu gihugu iwabo.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza aba bakinnyi bari kwitekera ibirimo ubugali ndetse n’imboga ‘sukuma wiki’ ndetse na ‘Capati’ bitunganyirije.
Uyu ni umwanzuro wafashwe n’uyoboye itsinda ryose hamwe ririmo abakinnyi n’abatoza, Wanjiru Karani, wavuze ko “ibi ni ibigaragaza ko tugomba kwitegura mu buryo bwose bushoboka.”
Abakinnyi bose bayobowe na Ferdinand Omanyala, kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru mu ntera ya metero 100 muri Afurika.