wex24news

Umubyeyi yafatiwe n’igise mu biro by’itora

Umubyeyi witwa Uwayisaba Odette utuye mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu yasabye gufashwa gutora nyuma yo gufatwa n’igise ubwo yari ageze mu biro by’itora.

Uwayisaba ni umwe mu baturage bari bararahiriye kwitabira aya matora, nk’abandi Banyarwanda biyumvamo iyi nshingano mboneragihugu yo kwihitiramo uzageza u Rwanda ku iterambere bifuza.

Uyu munsi wageze Uwayisaba yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima, atekereza ko abyara kare, hanyuma akajya kuri site y’itora kwihitiramo umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa, Kampire Georgette, yatangaje ko ubwo Uwayisaba yabonaga kubyara bitinze, yagiye kuri site y’itora iri mu rwunge rw’amashuri rwa Akimitoni kugira ngo atore.

Gusa, nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura, ubwo Uwayisaba yageraga mu cyumba cy’itora, ibise byamufashe, biba ngombwa ko asubizwa ku kigo nderabuzima kugira ngo abyare, aza kubyara mu masaa tanu y’amanywa.

Yagize ati “Yaje kwa muganga kubyara, ahageze atinda kubyara kubera ko hafi y’aho icyo kigo nderabuzima kiri hari site y’itora, ageze kuri site y’itora rero, amaze kwinjira mu cyumba cy’itora, ahita asohoka, ageze kwa muganga ahita abyara.”

Gitifu Kampire yasobanuye ko nyuma yo kubyara, Uwayisaba yasabye gufashwa gutora, arafashwa. Ati “Nyuma y’uko abyaye, yasabye ko bamufasha agatora, bamufashije yatoye. Yabyaye neza.”

Nyuma yo kubyara, Uwayisaba aracyari ku kigo nderabuzima, aho ategerereje ko igihe cyagenewe umubyeyi kigera kugira ngo abone gutaha.